Umukobwa washyize hanze amafoto ye asambana n’umwarimu we agiye kujyana Kaminuza ya Makerere mu nkiko
Njoro Racheal watanze amafoto ku buyobozi bwa Kaminuza ndetse na Police ya Makerere yavuze ko agiye kubajyana mu nkiko kuko bamuharabitse kandi yarabikoze mu ibanga.
Njoro Racheal wari umunyeshuri muri kaminuza ya Makerere wamamaye ku mbuga nkoranyamaba nyuma yuko ashinzwe arimo gusambana n’ umwarimu we mu biro yatangaje ko agiye kujyana mu nkiko abayobozi ba Kaminuza ndetse na Police ya Makerere kubw’ gukwirakwiza hirya no hino ifoto ye kandi yarayibahaye mu rwego rwo kwerekana bimwe mu bibera muri kaminuza.
Yagize ati” ngiye kujyana mu nkiko ubuyobozi bwa Kaminuza ya Makerere ndetse na Police ya Makerere kubera kumparabika bashyira ifoto yanjye ku mbuga nkoranyamaba ndimo gukora igikobwa kigayitse n’ umwarimu wanjye wansabye ko dukora imibonano nkabyemera mu rwego rwo kugirango ibyangombwa naringiye gufata abima “
Yakomeye avugako iyi foto yayibahaye mu buryo bw’ ibanga kuko yashakaga ko uyu mwarimu akurikiranwa ndetse agakanirwa urumukwiye . yongera ho ko ibyo bamukoreye byamugizeho ingaruka kandi ko batacyemuye ikibazo cye ahubwo byamwongereye ibibazo bikomeye kubera ko yaragiye gusaba akazi muri Leta Zunzu ubumwe za Afurika (UN) ariko ubu bitagikunze ko bakamuha ,abateguza ko bakwitegura ubutumire mu nkiko kuko ibyo bakoze bidakwiye.
No comments: